Additional Resource

COVID-19 Ihuzagihe (Kinyarwanda)

Amateraniro y’Abanyamuryango b’Itorero Yahagaritswe by’Agateganyo ku Isi Hose

Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bohereje uru rwandiko kuwa 12 Werurwe 2020 ku banyamuryango b’Itorero ku isi hose.

Bavandimwe,

Nk’uko twabasezeranyije mu rwandiko rwo kuwa 11 Werurwe 2020, dukomeje gukurikirana imiterere igenda ihinduka ijyanye na COVID-19 ku isi hose. Twasuzumye inama z’abayobozi b’Iterero b’aho mutuye, abayobozi ba leta n’abaganga b’abanyamwuga, kandi twanashatse ubuyobozi bwa Nyagasani muri ibi bibazo. Ubu dutanze amabwiriza avuguruye akurikira.

Guhera ubu, amateraniro yose y’abanyamuryango b’Itorero arahagaritswe byagateganyo ku isi hose kugeza bihindutse. Aha harimo:

  • Ibiterane by’Urumambo, Ibiterane by’ubuyobozi n’andi materaniro manini
  • Serivisi zose zo kuramya mu ruhame, harimo n’inama z’isakaramentu
  • Ibikorwa by’Ishami, Paruwasi, n’urumambo

Aho bishoboka, mwakora inama z’ubuyobozi zikenewe mukoresheje ikoranabuhanga. Ibibazo Bijyanye nabyo bishobora kwerekezwa ku bayobozi b’ubutambyi b’aho mutuye. Andi mabwiriza y’inyongera ajyanye n’ibindi bibazo azatangwa.

Abepisikopi bazajye inama n’umuyobozi wabo w’urumambo kugirango bemeze uko batanga isakaramentu ku banyamuryango nibura rimwe mu kwezi.

Dushishikarije abanyamuryango gukomeza kwitanaho mu mihati yabo y’ugufasha. Twagakurikije urugero rw’Umukiza rwo guha imigisha no kuzamura abandi.

Dutanze ubuhamya bwacu bw’urukundo rwa Nyagasani muri iki gihe cy’amayobera. Azabaha umugisha wo kubona umunezero uko mukora uko mushoboye  mu kubaho mu nkuru nziza ya Yesu Kristo buri gihe.

Bivuye Ku Mutima,

Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri

Style Guide Note:When reporting about The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, please use the complete name of the Church in the first reference. For more information on the use of the name of the Church, go to our online Style Guide.